Rutahizamu Joachiam Ojera yateguje Rayon Sports ko nitamuha amafaranga ari kuyisaba ngo yongere amasezerano azahita ajya muri Kiyovu Sports ikomeje kumwemerera akavagari k’amafaranga

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joachiam Ojera yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nibidakunda ko yerekeza hanze y’u Rwanda azahitamo kongera amasezerano y’umwaka umwe.

Amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Gasogi United, AS Kigali na Kiyovu Sports zari zatangiye kumuhamagara zishaka kumusinyisha mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ariko yabateye utwatsi, bikaba bivugwa ko yifuza miliyoni 20 z’Amanyarwanda kugira ngo azongere amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports igihe azaba abuze ikipe ikomeye y’i Burayi, ariko arababazwa cyane ni uko Ubuyobozi budashyira imbaraga kuri iki kintu hakiri kare.

Uyu rutahizamu yageze muri Rayon Sports tariki 27 Mutarama 2023, kuva yayigeramo amaze kuyitsindira ibitego bibiri mu mikino itanu ndetse ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports ku buryo bukomeye.

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda