Rusizi: Kwa Mudugudu hagaragaye ibyateye benshi kwikanga

Mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2024, mu rugo rw’ Umukuru w’ Umudugudu wa Nyakagoma ,Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi , haravugwa inkuru yeteye benshi urujijo ni nyuma yaho  hagaragaye Ishashi irimo inzoka ihambiriye ku mbeba byose bikiri bizima,bikekwa ko ari amarozi.

Amakuru dukesha UMUSEKE wamenye ni uko hafashwe umwanzuro wo kwica iyo nzoka kuko yari ikiri nzima byose biratwikwa bijugunywa mu bwiherero.

Kamari KIMONYO, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye,  yavuze  ko iki kibazo gihari,buhumuriza abaturage ko ntagikuba cyacitse,abasaba gucika ku myizerere ya gipagani.Ati”Turabahumiriza tubabwira ko nta gikuba cyacitse, tubabwira kwirinda imyizerere ya gipagani idafite ishingiro“.

kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2024, muri uyu Mudugudu  hateganyijwe inama n’abaturage,kugira ngo  baganirizwe ku kwirinda izi ngeso.

Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko atari ubwa mbere muri  uyu Mudugudu hagaragaye ikibazo nk’iki ngo no mu  minsi ishize byabaye ku w’undi muturage witwa Birikunzira Bernard.Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urundi rugo rwishwemo inzoka basanze mu giti cyo ku irembo ikina n’inyoni.

Amakuru avuga ko  bakiyireba, yahurudutse  yikubita imbere y’umuryango w’inzu. Bahamagara abanyamasengesho baraza barayica.

Nyuma undi mukecuru na we wo muri uyu Mudugudu abona indi nzoka mu nzu, agiye kuyica imuhungira ku yindi nzu bubakaga, irahagarara irizinga.Uwo mukecuru yashize ubwoba arayica, igipfa itangira kurwara indwara y’amayobera, izunguza umutwe bidasanzwe, mu byumweru bibiri  gusa iba irapfuye, barayitaba.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro