Rusizi: Hishwe umumotari bashaka kwambura moto

Mu karere ka Rusizi mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Kabagina, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 31 Mutarama 2024, Saa yine z’ijoro nibwo hapfuye umumotari witwa Dushimimana Eric, bikekwa ko yishwe n’abagabo babiri bagamije ku mwiba moto.

Uyu mu motari ntabwo yahise ashiramo umwuka yakomeje kurwana n’abo bagizi ba nabi ari nako atabaza ariko bamurusha imbaraga baramwica ndetse banamwambura telefone n’ibyangombwa bya moto.

Abaturage bumvise umuntu atatse baratabara bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, icyakora bavuga ko babonye abo bagizi ba nabi bari gusunika moto ngo bayitware babumvise bariruka moto barayisiga.

Mu gukurikirana, umwe mu bagizi ba nabi yaje gufatirwa mu mudugudu wa Mibilizi akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga avuga uwo bafatanyije na we arafatwa.

Abamufashe bavuga ko bamusanganye carte jaune ya moto ya nyakwigendera ndetse ngo n’imyenda ye yariho amaraso.

Gitifu Ntawizera yasabye abamotari kujya bagira amakenga ku mugenzi ubateze bakareba niba atiriwe abaneka, kandi bakirinda kunyura mu mashyamba mu masaha y’ijoro.

kugeza ubu abakekwa bombi bamaze gufatwa ndetse bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyakarenzo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro