Rurageretse hagati ya Adekunle Gold uri mu Rwanda na Samklef bapfa umukobwa ukomeje kubarwaza umutima.

 

 

 

Umuhanzi Adekunle Gold wamaze kugera i Kigali, kubera igitaramo azahakorera mu itangizwa ry’imikino ya nyuma ya BAL, yifashishije urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) aterana amagambo n’umuhanga mu gutunganya indirimbo (music producer ) witwa Samklef amuziza kuvuga umugore we, Simi.

 

Mu ruhererekane rw’ubutumwa kuri X rwamaze gusibwa, Samklef yavuze ko yakunze umuhanzikazi Simi ariko yirinda kuvanga urukundo ndetse n’akazi, ahitamo kumufasha kumuzamurira impano aramenyekana mu ruganda rw’umuziki.

 

Yavuze ko kandi yafashe Simi na Ric Hassan abashyira mu nzu itunganya umuziki kugira ngo abakirize itara (abazamurire impano bavemo ibyamamare). Aboneraho umwanya wo kuvuga ko ari bo bahanzi yakoranye na bo bamwiriyeho. Ati:”Uko ari babiri, ni bo bahanzi b’intashima nakoranye na bo.”

 

Adekunle Gold akibikubita amaso yahise amwihanangiriza kutongera kubahuka Simi.

 

Mu magambo ya Adekunle Gold yagize ati:”Simi nta mwenda akubereyemo. Ntiwongere guhamagara izina ‘Simi.’ Reka ubwo bucucu ukore nk’umuntu w’umugabo.”

 

Samklef w’imyaka 39 ntiyaripfanye yakomeje kwibutsa Adekunle Gold ko ari we wazamuye umugore we Simi. Ati:”Nyakubahwa Adekunle, menya ko ari njye watumye umugore wawe Simi aririmba.”

 

Mu kiganiro Simi yagiranye na Angela Yee cyabaye ku wa 07 Gicurasi 2024 yavuze ko yibaza impamvu Samklef akomeje kumuhoza mu kanwa muri ubwo buryo, akomeza yirata ko yamuzamuye.

 

Simi yavuze ko ibyo bivugwa na Samklef abifata nk’urwenya kandi nta ngaruka biri kugira ku muryango we kuko urukundo rwe na Adekunle Gold rukomeje kuryoha. Akomeza avuga ko yabiteye umugongo akomeza kwikorera ibikorwa bye bitandukanye birimo n’umuziki.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze