Ruhango: Dore byinshi byihishe inyuma ku murambo umaze imyaka 9 wabonetse mu biro by’akagari kamwe mutugize umurenge wa Kinihira

Mu kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira aha ni mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru ko hari umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 yarapfuye ukaba wabonetse mu biro by’ako kagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jean d’Arc yavuze ko batunguwe no kumva ko hari umubiri umaze igihe kingana gutya  mu nyubako ya Leta, zimwe mu nzego za Leta zitabizi.

Uwamwiza akavuga kandi ko hashobora kuba harabayeho uburangare cyangwa ikindi kibazo cyatumye uyu mubiri udashyingurwa mu cyubahiro.

Nk’uko yabitangarije BTN yagize Ati: “Amakuru twayamenye ejo dutangira gahunda yo kwegeranya amakuru.”

Gitifu yavuze ko nta makuru arambuye afite kuri iki kibazo, gusa akavuga ko uko byagenda kose uyu mubiri ugomba gushyingurwa.

Ati: “Uko biri kose umubiri w’umuntu ntukwirirye kuba mu biro nubwo tutaramenya impamvu yabiteye.”

Uwamwiza yavuze ko  nyuma y’iminsi ibiri bazaba bafite amakuru yuzuye ajyanye n’uyu mubiri, ndetse  n’icyatumye ushyirwa mu biro by’Akagari.

Ababonye uyu mubiri bavuga ko watangiye kwangirika ku buryo hari zimwe mu ngingo zitakigaragara.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge kuri ayo makuru.

Hari amakuru avuga ko uko ba Gitifu bagiye basimburana nta n’umwe wigeze atanga raporo y’uko mu Biro by’Akagari ka Nyakago haruhukiyemo umubiri, usibye Gitifu uyoboye kuri ubu, wabashije kubigaragaza.

Src: UMUSEKE

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?