Rubona Emmanuel ibyo kujya gutoza muri Rayon Sports imbwa zabirwaniyemo

Umutoza Rubona Emmanuel arifuza kujya kungiriza umutoza mukuru wa Rayon Sports Wade ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports ntabwo bubikozwa.

Rubona Emmanuel watoje ikipe y’Intare na APR FC, amakuru ari gukwirakwira  nuko Rayon Sports imushaka ngo aze kungiriza Wade.

Ariko amakuru yizewe dukura hafi y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports nuko badashaka Rubona ko aza muri Murera, kubera ko yabaye muri APR FC igihe kinini cyane,kandi ko batakongera gukora amakosa nka yo bakoze bazana Karekezi Olivier wari umwana wa APR FC.

Kuko kuza kwa Rubona Emmanuel muri Rayon Sports,bifatwa nko kwinjirirwa bikabije na Mukeba, bivuze ko ari yo mpamvu abayobozi babaye ibamba kuri icyo cyemezo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushakisha undi mutoza waza kungiriza utari Rubona Emmanuel uvuye muri APR FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda