Rubavu: Umwana wagiye ku ishuri ahetse murumuna we akomeje gukora benshi ku mutima.

 

 

Ifoto ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim, wiga mu wa Kabiri w’amashuri abanza yatunguranye ubwo yageraga ku ishuri ahetse murumuna we yasigiwe n’ababyeyi banga ko ajya ku ishuri.

Uyu mwana yiga ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Rambo mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bukaba bwahisemo guhemba uyu mwana nk’umunyeshuri w’ukwezi, wanze gusiba agahitamo kwiga ajyanye na murumuna we.

Nubwo umubyeyi we yari yashatse ko Uwiringiyimana atajya ku ishuri, uyu mwana we yabonye bitakunda ahubwo ahitamo kuzana na murumuna we ku ishuri aho kugira ngo arate amasomo y’uwo munsi.

Isaha igeze, Uwiringiyimana yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, aharanira kuza ku ishuri akige amuhetse aho kugira ngo asibe ishuri.

Ubuyobozi bw’ishuri bwasabye umukozi ushinzwe isuku kwita ku mwana muto, Umunyeshuri mwiza ajya mu ishuri akurikira amasomo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagize buti: “Ishyaka, Ubutwari, birashoboka, mu byiciro byose!”

Akarere ka Rubavu katangaje ko umwana wiga ku ishuri ribanza rya Rambo, yabaye umunyeshuri w’ukwezi kandi aranabihemberwa.

Kati: “Uwiringiyimana Ibrahim, wiga P2 kuri GS Rambo riherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yahembwe n’ikigo nk’umunyeshuri w’ukwezi, wanze gusiba ishuri nk’uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana, isaha igeze, yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, ati ndiga muhetse, ariko sinsibe ishuri.”

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.