Rubavu: Ntabwo twumva impamvu bacibwa umusanzu uzabafasha mu kubashyingura wakagombye kubagoboka bakiriho.

Mu mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu , haravugwa inkuru y’ abakora akazi ko gutwara imizigo bazwi nk’ Abakarani , batangaje ko batiyumvisha impamvu bacibwa 500 Frw yo kuzabafasha bapfuye mu gihe uyu musanzu wakagombye kuba ari uwo kubagoboka bakiriho kuko babona aribyo byiza kuri bo.

Bamwe muri aba bakarani baganiriye na RADIOTV10 bavuga ko bahagaritse gutanga uyu musanzu kuko batumva igisobanuro cyawo kuko aya mafaranga bakatwa yakagombye kubafasha bakiriho hari uwagize ati“ Nari maze gutanga ibihumbi bitatu( 3000frw) bigeze aho ndabyihorera kuko nabonye ari ibintu bicanze. Amafaranga utakwizigamira ngo akugoboke ngo uzayabona wapfute , ntabwo ayo mafaranga njye nayatanga yaba apfuye ubusa , none se ibintu bitagufasha uri muzima byagufasha wapfuye?”

Hari bamwe muri aba bakarani bo babona iyi misanzu ikwiye kuko hari bagenzi babo bagiye bitaba Imana ariko ku bashyingura bikagorana kuko yaba bo n’ imiryango yabo babaga batishoboye , ntibabone n’ amafaranga yo kugura isanduku.

Umwe muri bo ati“ Umumtu iyo yapfuye bamufasha kugura isanduku.Arakwiye kuko tubona imikorere y’ abantu harimo bamwe baba barazambye noneho twajya kubashyingura bakaturushya”

Kambogo Ildephonse , Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu , avuga ko imisanzu nk’ iyi idakanewe ahubwo ko abanyamuryango bajya bashishikarizwa kwizigama muri EjoHeza kuko nicyo babasabira iriya misanzu ari nacyo cyashyiriweho iki kigega.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro