Pastor Theogene ukundwa nabenshi yapfukamye ashima Imana kubera ibyo abakunzi be bamukoreye. Soma inkuru irambuye!

Pastor Theogene usanzwe ukundwa na benshi kubera amateka yihariye n’ubuhamya bukomeye agenda abwira abantu batandukanye, byatumye benshi bamukunda ndetse bahora bashaka kumwumva kubera ubuhamya buryoshye uyumugabo agira bukubiyemo ibyo yanyuzemo nko kuba yarabaye mayibobo igihe kirekire ariko Nyagasani akaza kumusanga akamuhindura intumwa kurubu akaba asigaye ari umubwirizabutumwa ukomeye.

Muminsi ishize aba bakunzi b’uyumuvugabutumwa bababajwe n’ubuhamya yabagejejeho bw’ukuntu afite igikomere cy’ubukode cyane ko uyumugabo afite abantu benshi acumbikira yakuye mubuzima nkubwo yahozemo murwego rwo kubagirira akamaro nkuko akunda kubitangaza.

Ubwo rero yakoraga ikiganiro kuri chene ya Youtube ya Isimbi Tv, nibwo abamukunda bahise bazana igitekerezo cyo kuba bamufasha kubona inzu yo kubamo , ariko uyumugabo aza kubabwira ukuri ko atagira n’ikibanza. uhereye kukibanza abafana be bahise batanga amafranga yo kugura ikibanza, ndetse baza no gukomeza barubaka kuburyo kugeza ubu uyumugabo inzu ye igeze kumusozo nkuko abyitangariza.

Nkuko ari inzu yatangijwe n’abamukunda, ninayompamvu agenda atanga ubuhamya bwaho inzu igeze. mubyishimo byinshi hamwe n’umuryango we, uyumupasiteri aganira na Zaburi nshya dukesha ayamakuru, yatangaje ko inzu ye imaze kujyaho akayabo k’akabakaba millioni 62 zose ndetse hakaba hagikomeje no gukorwa indi mirimo itandukanye kugirango uyumukozi wi Imana abe ahantu hasa neza kandi koko hahesha Imana icyubahira nkuko akunda kubivuga.

Kurubu rero ashingiye kubyo abamukunda bamukoreye, yatangaje ko igihe kigeze nawe agatangira kubagezaho ibintu bibashimisha ndetse agakomeza kuvugira Imana nkuko yamutumye. uyumugabo kandi yasabiye abagize uruhare kunyubako ye umugisha ndetse apfukamye arasenga avugako Imana itazabura kugirira neza abamuteye kunezerwa umunezero anezerewe.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani