Richarlison na Vinicius barwanye karahava ubwo bari mu mwiherero w’ ikipe y’ igihugu ya Bresil.

Ubwo bari bari mu mwiherero w’ ikipe y’ igihugu ya Bresil umukinnyi w’ ikipe ya Real Madrid Vinicius Junior yafatanye mu mashati na Emmerson w’ ikipe ya Everton ubwo bari mu myitozo y’ ikipe y’ igihugu.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bakimara gufatana mu mashati bagenzi babo barimo na Neymar bihutiye kuza kubakiza ari nako bayoberwa icyo aba bombi bari bapfuye.

Nyuma y’ iyo mirwano , Richarlison yaganiriye n’ abanyamakuru avuga ko ubundi byatangiye Vinicius Jr yatangiye amubwira ko atazigera atwara igikombe cya Champions league na rimwe.

Ati“ yavuze ko ntatwara champions league , avuga ko ndi umukinnyi wo hasi, yavuze ko Everton izajya mu kiciro cya Kabiri umwaka utaha , nacecetse gusa igihe yavugaga ko Lukaku andusha umupira kwifata byananiye”.

Aba bakinnyi bombi barwanye nyuma yaho bavuye mu makipe yabo aho Vinicius akinira ikipe ya Real Madrid iheruka gutwara igikombe cya Champions league mu gihe Richarlison akinira ikipe ya Everton yo mu bwongereza.

Related posts

EURO 2024: Espagne yahutaje Georgia isanga u Budage, u Bwongereza bubona itike ya ¼ bwaheze umwuka

Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’ abafana ba Gikundiro” Omborenga yihenuye kuri APR FC ubwo yari amaze gusinyira Rayon Sports

EURO 2024: U Budage bwasekuye Denmark mu mukino w’imirabyo n’inkuba, bwerekeza muri ¼ [AMAFOTO]