Intambara irakomeje muri Ukraine amasasu adasanzwe yabyukiye mu murwa mukuru Kyiv

Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Kamena 2022, mu Murwa mukuru wa Ukraine , Kyiv , habyukiye imvura y’ amabombe nyuma y’ umunsi umwe abayobozi batangaje ko ingabo zabo zafashe igice kinini mu rugamba rwo mu burasirazuba mu gitero cyo kurwanya u Burusiya.

Vitali Klitschko, Umuyobozi w’ Umujyi wa Kyiv , yanditse kuri Porogaramu yo kohererezanya ubutumwa kuri Telegram ati“ Ibisasu byinshi byaturikiye mu turere twa Darnytskyi na Dniprovskyi.”

Uyu muyobozi yavuze ko byibuze umuntu umwe yajyanwe mu bitaro ariko nta bantu bapfuye.

Abandi bayobozi batangaje ko ibisasu by’ u Burusiya bisa nkaho byibasiye umuhanda wa gari ya moshi nk’ uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Kuri iyi tariki twavuze haruguru, Minisiteri y’ Ingabo y’ u Burusiya yatangaje ko igitero cyasenye ibifaru n’ izindi modoka z’ imitamenwa mu nkengero za Kyiv , zari zarahawe Ukraine n’ inshuti zayo z’ iburengerazuba , mu gihe Perezida Vladimir Putin yongeraga kuburira uburengerazuba ku guha Ukraine misile ziraswa mu ntera ndende.

Niba Kyiv ihabwa misile ndende, “ Tuzafata imyanzuro ikwiye kandi dukoreshe intwaro zacu… Kugira ngo turase ibipimo tutigeze turasa mbere”.

Ibi yabitangaje nyuma y’ iminsi mike Amerika itangeje ko izaha Ukraine intwaro ziteye imbere zo mu bwoko bwa Himars zirasa za rokete.

Himars ni intwaro igendanwa ishobora icyarimwe kurasa misile nyinshi ziyobowe neza muri kilometero 80.

Umuyobozi w’ umujyi w’ amateka wa Brovary, nko mu bilometero 20 uvuye muri Kyiv rwagati , yasabye abantu kuguma mu ngo zabo.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda