Real Madrid yahaye Borussia Dortumund isomo rya ruhago, Vinicius Junior ahamya ko ari we ukwiriye Ballon d’Or 2024 [AMAFOTO]

Vinicius Junior watsinzwe ibitego bitatu

Ikipe ya Real Madrid yaturutse inyuma itsinda Borussia Dortumund ibitego 5-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’Irushanwa rihuza Amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi rya UEFA Champions League.

Ni umukino wakiniwe kuri Stade y’Amateka yitiriwe Santiago Bernabeu usifurwa n’Umunya-Roumanie Istvan Kovacs kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.

Muri uyu mukino, Borussia Dortumund yatangiye neza bitewe no kudahagarara neza kw’abakinnyi ba Real Madrid barimo Lucas Vázquez wafashe umwanya wa Dani Carvajal wavunitse imvune y’igihe kirekire. Ku munota wa 30 wonyine abasore b’umutoza, Nuri Şahin bari bamaze gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe n’Umuholandi, Donyell Malen ku mupira yahawe n’Umunya-Guinea, Serhou Guirassy.

Nk’aho ibyo bidahagije, ku munota wa 34 Umwongereza, Jamie Bynoe-Gittens yatsindiye iyi kipe yo mu Budage igitego cya kabiri nyuma yo guhabwa umupira na rutahizamu, Donyell Malen, biba 2-0; muri Stade y’Amateka ya Santiago Bernabeu hacura umwijima.

Igice cya mbere cyarangiye Borussia Dortumund iyoboje ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri abasore b’Umutoza, Carlo Ancelotti bagarutse bariye amavubi maze ku munota wa 60 w’umukino rutahizamu kimenyabose w’Umufaransa, Kylian Mbappé Lottin afata icyemezo acenga ba myugariro ba Dortumund maze ahindura umupira imbere y’izamu myugariro w’Umudage, Antonio Rüdiger asekuramo umutwe, biba 2-1.

Nyuma y’iminota ibiri yonyine, Real Madrid yongeye kotsa Borussia Dortumund igitutu maze bashatse gutereka Mbappé Lottin hasi birangira Vinicius Junior awakirije ikirenge cy’ibumoso awushyira mu nshundura, biba 2-2.

Ku munota wa 83, ibintu byahinduye isura muri Stade Santiago Bernabeu ubwo Rodrigo Goes yagaruraga umupira wari ugiye kurengera ku ruhande ry’iburyo, maze nyuma y’akazi gakomeye ka Lucas Vázquez wari wasigaranye igitambaro cya kapiteni nyuma y’uko Luca Modric asimbuwe na Edouardo Camavinga, ahita atsinda igitego cya gatatu, biba 3-2.

Vinicius Junior ku munota wa 86 n’uwa 90+3, Vinicius Junior yakoze ubufindo bukomoka ku mpano yifitiye maze yandika igitego cya kane n’icya gatanu, Real Madrid icyura amanota atatu ku ntsinzi idashidikanywaho y’ibitego bitanu kuri bibiri birimo bitatu bya Vinicius Junior amakuru yemeza ko ari we uzatwara Ballon d’Or tariki 28 Ukwakira 2024.

Hagati aho kuva saa 18h45 hari habanje gukinwa imikino ibiri, aho AC Milan yakiriye Club Brugge KV kuri Stade yayo ya San Siro igatsinda ibitego 3-1. Ibitego by’iyi kipe yo mu Butaliyani byinjijwe n’Umuholandi, Tijjani Reijnders washyizemo bibiri na Christian Pulisic watsinze kimwe mu gihe icy’iyi kipe yo mu Bubiligi cyinjijwe na Kyriani Sabbe.

Indi ni AS Monaco yanyagiye FK Crvena zvezda ibitego 5-1. Ibitego byashyizwemo n’Umuyapani, Takumi Minamino watsinze bibiri, Breel Embolo, Wilfried Singo na Magnes Aliouche.

Indi mikino yabaye harimo uwa Arsenal yatsinze Shakhtar Donetsk 1-0, Aston Villa itaratakaza umukino n’umwe, ibifashwamo na Kapiteni John McGinn na John Duran itsinda Bologna 2-0 ihita iyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota icyenda.

FC Girona yatsinze Slovan Bratislava 2-0, Juventus itsindwa na Stuttgart 1-0, PSG inganya na PSV 1-1, mu gihe Sturm Graz yatsinzwe na Sporting CP ibitego 2-0.

Mu mikino iteganyijwe ku wa gatatu, Atalanta Bergamo mu Butaliyani irakira yo muri Ecosse, Stade Brestois mu Bufaransa yakire Bayer Leverkusen yo mu Budage naho Atletico de Madrid kuri Stade Wanda Metropolitano yakire Lille yo mu Bufaransa.

FC Barcelone muri Espagne irakira FC Bayern München yo mu Budage, Benfica Lisbon muri Portugal yakire  Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi, Manchester City yo mu Bwongereza irakira Sparta Prague yo muri Repubulika ya Tchèque.

Rasen Ball Sports de Leipzig mu Budage irakira Liverpool FC yo mu Bwongereza, Salzburg yo muri Autriche yakire Dinamo Zagreb yo muri Croatie naho Young Boys Berne yo mu Busuwisi yakire Internazionale de Milano yo mu Butaliyani.

Antonio Rüdiger na Lucas Vázquez bishimira igitego
Real Madrid yavuye inyuma yishyura ibitego bibiri, irenzaho bitatu
Lucas Vázquez nyuma yo kugombora
Vinicius Junior watsinze ibitego bitatu
Arsenal yabonye intsinzi mu rugo imbere ya Shakhtar 

AC Milan yabonye intsinzi irishimira umukinnyi ukuri muto Francesco Camarda
Paris Saint Germain yananiwe gutsinda

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda