RDC: Hari umutwe mushya urimo kwica abaturage umusubirizo mu gace ka Misingi, inkuru irambuye

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, nibwo umutwe wa ba Maï_ Maï utaramenyekana neza wagaragaye mu gace ka Masingi muri Baswagaha ho muri Territoire ya Lubero muri Kivu y’ Amajyaruguru.

Bivugwa ko kuva uyu mutwe wagera muri Misingi , watangiye kugaba ibitero ku baturage no gukomeza kubabuza umutekano no kubambura utwabo bidasiganye no kubica urubozo , ndetse batangira no gushyiraho umusoro.

Nyuma y’ imirwano , uwo mutwe wa Maï_ Maï utegeka buri muturage kwishyura amakongomani 1000 n’ ukuvuga ( 5USD) yitwa ayo kubacungira umutekano.

Amakuru yatanzwe n’ abaturage yatangaje ko abarwanyi b’ uwo mutwe baturutse mu bice bya Masingi_ Biambwe , bazanywe no gufasha mu guteza imbere abaturage no kubakorera imihanda. Ari nayo mpamvu ngo babaka umusoro.

Kurundi ruhande ariko ngo aba barwanyi ibyo bakoreye mu gace kamwe babikorera no mutundi dutandukanye kuko bagenda bimuka bitewe n’ umusaruro bashaka cyane mu duce twa Katanga na Mayeba. Indi mitwe myinshi yitwaje intwaro iri muri utwo duce kandi ikomeje guteza umutekano muke. Kugeza ubu yiyise izina bahuriyeho ryiswe ( UPLC) «Union des Patriotes Pour la libération du Congo.»

Uyu mutwe wa Maï_ Maï ukomeje kugaba udushami hirya no hino muri Congo , kuko kugeza ubu ubasanga muri Luhongo, Bukenye , ho muri Baswagha abaturage batuye muri ibyo bice bavuga ko bahora mu mirwano niyo mitwe bituma nta gikorwa na kimwe cy’ iterambere bashobora kwikorera , ariko nako bashobora kuhasiga ubuzima bagasaba Leta yabo kubatabara.

Related posts

Burya kugona bifite aho bituruka! Aka ko mwari mwarakamenye,agapfundikiye gatera amatsiko

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.