RDC: Croix Rouge haricyo yatangaje ku basirikare ba FARDC.

Umuryango utabara imbabare , Croix Rouge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko mu mezi atandatu ashize umaze kuvura inkomere zirenga 634 barimo Ingabo za Leta baba bakomerekeye ku rugamba mu burasirazuba bw’ iki gihugu.

Uyobora Croix Rouge , Lassané Zongo muri Kivu y’ Amajyepfo yavuze ko muri aba 634 , abenshi muri bo bakiriwe mu bitaro bya Bukavu , Goma na Beni aho ngo babatabara bavirirana nyuma yo kurasirwa mu mirwano baba bahanganyemo n’ inyeshyamba. Ati“Mu meza 6 ashize , tumaze kwakira inkomere zakomerekejwe n’ amasasu zirenga 600. Abenshi bakiriwe mu bitaro bya Ndosho, Beni na Goma muri Kivu y’ Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’ Amajyepfo”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko barimo kongera ingufu mu bikorwa byo gutabara inkomere ndetse ngo bashyizeho itsinda ritanga amahugurwa mu bice birimo kuberamo intambara cyane cyane muri Kivu y’ Amajyaruguru aho Ingabo z’ Igihugu zihanganye na M23.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame