RBA yatanze ibisobanuro kuri komisiyo y’abadepite ishinzwe ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ku mikorere idahwitse y’umutungo irimo no kuba hari imodoka ya RBA yakoresheje lisansi y’ibihumbi 303000Rwf ku munsi umwe, video

Muri iki cyumweru nibwo abadepite mu nteko ishinga amategeko mu ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yatumije urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ngo batange ibisobanuro ku mpamvu zatumye uru rwego rukoresha nabi umutungo wa Leta.

Reba ikiganiro cyose hano

Aba bayobozi ba RBA babajijwe ibibazo byinshi birimo ikibazo cy’umukozi wibye lisanse bavuga ko uyu mukozi yitabye akanama gashinzwe imyitwarire muri RBA agatanga ibisobanuro gusa banavuga ko yakabaye yarirukanywe ariko bafashe umwanzuro wo kumuca amafaranga.

Mu kurangiza gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo ariko iyi komisiyo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe kuri ahubwo yahise isaba ubuyobozi bwa RBA ko ubutaha yajya ikurikiza amategeko agenga abakozi ba Leta kuruta uko bajya bakoresha amategeko ndetse n’amabwiriza yabo ubwabo bwite kuko atari ikigo cyigenga.

Muri iki kiganiro kandi komisiyo mu nteko ishinga amategeko  y’imikoreshereze y’umutungo wa Leta yabajije RBA ikibazo kiri mu mu mipangire y’abakozi ndetse n’ibyerekeye ikiruhuko ku bakozi mu kubaza ushinzwe abakozi, umuyobozi wa RBA yavuze ko ushinzwe abakozi atabashije kuboneka kuko yarwaye ijisho gusa batanga ibisobonuro ko harimo icyuho ariko anatanga icyizere ko bagiye ku bikoraho bigakemuka mu gihe gito kiri imbere.

Ubuyobozi bwa RBA kandi bwabajijwe ikibazo cy’ukuntu imodoka yakoresheje lisansi y’amafaranga ibihumbi magana atatu na bitatu (303000Rwf) ku munsi umwe mu kugisubiza iki kibazo umuyobozi wa RBA Arthur Assimwe asubiza agira ati”ni ikimwaro kuri twe ibyabaye ntabwo byumvikana gusa uburyo dusanzwe twishyuramo amafaranga ya lisansi tuyishyura ku gihe kingana n’ukwezi kuri sitasiyo (station) ariko kugirango ibi bibeho hari abashoferi bacu batubwiye ko bafashe ideni kuri sitasiyo bigatuma amafaranga aba menshi ariko tukimara kubimenya twarabikosoye ntabwo bizongera gusubira ukundi kuko ntibikwiye”.

Mu gusoza ubuyobozi bwa RBA bwemeye amakosa yagaragaye muri raporo ajyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta ndetse  n’imicungire y’abakozi idahwitse ariko bwizeza iyi komisiyo y’abadepite gufata ingamba nshya zo kunoza imikorere buvuga ko mu gihe kitarenze ukwezi buzaba bwagaragaje impinduka.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro