Rayon Sports yo Yiyoroshe Amahoro Yisasira Imbabazi,Amaganya Yandi Makipe Ku munsi wa 25 Wa shampiyona.[INKURU].

Mugihe amakipe nka As Kigali ari kurira,Rayon Sports yo  Ntirebwa n’amaganya yandi makipe akomeje gutabaza kuri uyu munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere(1) mu Rwanda.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere(1) hano mu Rwanda igeze ku munsi wa 25 aho amakipe amwe namwe arikurira kubera kubura abakinnyi binkingi za mwamba ibyo bitareba ikipe ya Rayon sports kuko yo yakaniye imyitozo ku buryo budasanzwe Ikaba Yiyoroshe amahoro ikisasira Imbabazi.

Nubwo Rayon Sports yo ntacyo biyibwiye Kuri ubu Umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere  mu Rwanda uratangira kuri uyu wa Gatanu amakipe nka as Kigali yo yifitiye impungenge kuko baraba badafite kapiteni wabo.

Rayon Sports ikomeje gutanga ubutumwa bukomeye mu myitozo mu gihe kurundi ruhande , abakinnyi 13 barimo kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima ntibemerewe gukina uyu munsi bitewe n’uko bujuje amakarita abategeka gusiba umukino.

Kuri uyu wa  Gatanu hateganyijwe imikino 3 harimo uwo AS Kigali irakiramo Gasogi United, aya makipe aheruka guhura mu gikombe cy’Amahoro, AS Kigali yawutsinze 1-0.

Gicumbi FC iri mu murongo utukura izaba yakiriye Etincelles kimwe na Rutsiro FC nayo iri mu mazi abira izaba yakiriye Kiyovu Sports, iyi mikino izaba ku wa Gatandatu.

Umukino ufatwa nk’umukino w’umunsi ni umukino Police FC izakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu wiki cy’umweru.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 31 Mata, APR FC ya mbere izaba yakiriye Etoile del’Est ibanziriza iya nyuma ku rutonde rwagateganyo.

Gahunda yose y’umunsi wa 25

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022

Marines FC vs Musanze FC

AS Kigali vs Gasogi United

Bugesera vs Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022

Gicumbi FC vs Etincelles FC

Mukura VS vs Gorilla FC

Rutsiro FC vs Kiyovu SC

Police FC vs Rayon Sports

Ku Cyumweru tariki ya 31 Mata 2022

APR FC vs Etoile del’Est

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 25

Haruna Niyonzima (AS Kigali)

Muhinda Bryan (Bugesera FC)

Agblevor Peter (Etoile del’Est)

Niyonzima Eric (Etoile del’Est)

Nwosu Chukwudi Samuel (Etoile del’Est)

Twagirayezu Fabien (Etoile del’Est)

Bugingo Hakim (Gasogi United)

Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports)

Byukusenge Michel (Gorilla FC)

Nkundimana Fabio (Musanze FC)

Mussa Omar (Police FC)

Mutatu Mbendi Manace (Rayon Sports)

Hatangimana Eric (Rutsiro).

Abafana b’ikipe Ya Rayon Sports barakubita agatoki ku kandi nyuma yo gutsinda Bugesera FC mu mikino ya ¼ mu gikombe cy’amahoro barashaka no gukubita ikipe y’umutekano Police FC kuri iki cy’umweru.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.