Rayon Sports yinyaye mwisunzu! abakunzi bayo bati” Natwe igikombe turacyagifite mu biganza”

 

 

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona waberaga mu Bugesera ihita yegera amakipe ya mbere, aho bamwe mu bakunzi b’ iyi kipe batangaje ko nabo igikombe bakiri abakandida.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi,Rayon Sports yongeye kwereka Bugesera FC ko ari insina ngufi iyitsinda ibitego 2-0, Rayon Sports yatangiye neza umukino,kuko ku munota wa 4 gusa yabonye uburyo bukomey ubwo Luvumbu yari ahawe umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu awukoraho gato ujya muri koruneri.

Bugesera yahise isatira ibona uburyo bwiza bubiri mu minota 10 ya mbere ariko ntiyabubyaza umusaruro, Ku munota wa 15’ Rayon Sports yahushije igitego ubwo Onana yyinjiranaga umupira ahereza Luvumbu, atera ishoti rikurwamo na Nsabimana ’Shaolin’.

Ku munota wa 17 Bugesera FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Vincent Adams yinjiragamu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, ateye umupira usubizwa inyuma n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 32 Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ibifashijwemo na Willy Onana ku mupira yatereye hagati ya ba myugariro ba Bugesera FC, umunyezamu Nsabimana ntiyabasha kuwuhagarika.

Mu mpera z’igice cya mbere,Ojera yavuye mu kibuga asimburwa na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 45,Onana yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu ukorwaho na Nsabimana n’ikiganza, mbere y’uko Kato Samuel awurenza.Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.

Ku munota wa 64,Musa Esenu yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira muremure waje awufungisha igituza, aroba umunyezamu Nsabimana wari uhagaze imbere.

Ku munota wa 75 Bugesera FC yirangayeho ubwo Ssentongo Farouk yakinanaga na Cyubahiro Idarusi wari usigaye arebana n’izamu, ariko ateye umupira ujya ku ruhande.

Ku munota wa 78’ Rayon Sports yarokotse ubwo Makaya yateraga umupira usubizwa inyuma na Hategekimana Bonheur bigoranye, usubijwemo na Farouk ujya ku ruhande.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru igize amanota 49 ku mwanya wa gatatu, irushwa ane n’amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye Shampiyona.

Ku wa Gatatu, Rayon Sports izakina umukino w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza na Intare FC.Mu mikino 15 imaze guhuza Rayon Sports na Bugesera FC kuva izamutse mu Cyiciro cya Mbere, iyi kipe yo mu Burasirazuba yatsinzemo umwe, itsindwa 13.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda