Rayon Sports yasinyishije umunya Cameroon ukina asatira [AMAFOTO].

Nyuma yo gusinyisha amezi 6 umukinnyi wo mu gihugu cya uganda mu cyumweru gishize, Rayon Sports yongeye imbaraga mu busatirizi isinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Banen Emmanuel , washyize umukono ku masezerano muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu musore ufite metero imwe na 78cm akanapima ibiro 70 agiye kumara imyaka 2 akinira iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Uyu mukinnyi Afite umwihariko wo kuba yaca ku ruhande rw’iburyo n’urw’ibumoso Kandi hose akahakina neza.

Uretse kuba uyu musore yavuye muri Union Douala yakinnye muri Juventus y’abana yo muri Afurika imyaka ine.

Abaye umukinnyi wa kane winjiye muri Rayon Sports muri uku kwezi kwa mbere nyuma ya Drissa  ukomoka muri uganda, Luvumbagu olenga wavuye muri AFC Leopards na Derrick  wakinaga muri Uganda.

Rayon sports iritegura gutangira shampiyona ifite ikipe iryana aho shampiyona izatangira mu kwezi gutaha kwa munani,

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda