Hamenyekanye umutwe w’ inyeshyamba ufasha FARDC kurwanya M23, inkuru irambuye….

Umwe mu mitwe irenga 120 yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maï_MaÏ APCLS weruye uvuga ko uri gufasha igisirikare cy’ igihugu mu ntambara kiri kurwana na M23, uyu mutwe utangaza ko intego yawo ari ukurinda Igihugu cyabo bityo ko utarebera mu gihe cyaba cyugarijwe.

Usanzwe ari Umuvugizi w’ uyu mutwe , Héritier Ndang Ndang usanzwe ari Umuvugizi w’ uyu mutwe , yagize ati“ Intego yacyo kuva cyera ni iyo gukumira umwanzi wese waturuka hanze aje guhangabanya Igihugu cyacu, kandi turabona hari abanzi ndetse n’ anabatera ingabo mu bitugu bo mu Biyaga Bigari bashaka kwambukiranya imipaka ya DRC”

Avuga ko biteguye guhangana n’ umwanzi wese waza mu Gihugu aje gusahura umutungo w’ iki Gihugu aho yaba aturutse hose.

Uyu mutwe wa Maï_Maï APCLS ni umwe mu mitwe yjyambajwe na FARDC mu rugamba imazemo iminsi rwo guhangana n’ umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo z’ Igihugu.

Maï_Maï APCLS isanzwe ifite ibirindiro muri Teritwari ya Rutshuru , ivuga ko yiteguye guhashya uyu mutwe wa M23 muri Rutshuru ndetse n’ undi mwanzi wese waturuka hanze.

Umutwe wa M23 wakunze kugenera ubutumwa FARDC ndetse n’ indi mitwe yiyambaje ko badafite ubushobozi bwo kuwuhagarara imbere kuko ntaho bahuriye mu mirwanire.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe