Rayon Sports Yasezereye Abatoza bindi Kipe

Rayon sports Yongeye Kugaragaza Imbaraga zayo yirukanisha abatoza bikipe ya As Kigali  Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 1-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

Si ubwa mbere AS Kigali yirukanye umutoza nyuma yo gutsindwa na Rayon kuko na tariki ya 18 Ukuboza 2021 ubwo Rayon yabatsindaga 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, iyi kipe yahise yirukana Eric Nshimiyimana ari na we baje basimbura.

Ikipe ya AS Kigali yirukanye abatoza bayo Mike Mutebi na Jackson Mayanja aho bivugwa ko bazize umusaruro mucye muri iyi kipe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 nibwo as Kigali yastinzwe na Rayon Sports,uyu mukino wabereye kuri Stade Regional ya Kigali I nyamirambo maze igitego kimwe rukumbi cya Mael Dinjeke cyabonetse hakiri kare  gihesha itsinzi Rayon Sports.

Nyuma yuyu mukino Ubuyobozi bwa AS Kigali bukaba bwafashe umwanzuro wo kwirukana abatoza babiri bari bafite iyi kipe bakomoka muri Uganda, Mike Mutebi na Jackson Mayanja aho bamaze gusimbuzwa Casa Mbungo Andre wanakoresheje imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022.

Aba batoza birukanywe nyuma y’umusaruro mubi aho mu mikino 13 batoje batsinzemo itatu, batsindwa itatu banganya imikino irindwi( 7).

Nkuko bisobanurwa neza Ni nyuma kandi y’uko umutoza mukuru yashinjwaga n’abakinnyi kuba atakibashije akazi kuko amasaha menshi ayamara asinzira yaba mu myitozo no mu mukino hagati nkuko bamwe mu bakinnyi babitangaza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda