Rayon Sports yapepeye Mukura Victory Sports yashakaga gukinira Final kuri Sitade yabo ihereza karibu APR FC cyangwa Kiyovu Sports zizikiranura ku munsi wejo

 

Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium yayetetse ko ari umwana muto umukino urangira Rayon Sports itsinze igitego 1-1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, wari umukino witabiriwe n’abafana benshi ba Rayon Sports nubwo benshi bumvaga ko ntabari buze bijyanye ni uko Rayon Sports ibintu bitari biyimereye neza.

Uyu mukino wari mwiza ukurikije uko amakipe yombi yatakana izamu gusa ikipe ya Rayon Sports niyo wavuga ko mu gice cya mbere yirangayeho ukurikije ingano y’ibitego byabaga byabazwe bagiye bahusha binyuze kubakinnyi bayo bataha izamu bayobowe na Onana.

Ikipe ya Mukura Victory Sports nayo ntabwo yaje ije gutembere yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Rayon Sports yo ubona ko ikomeza gukina ariko yizeye impamba babonye ku mukino ubanza bakabona intsinzi y’ibitego 3-2 nubwo bitari byoroshye. Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Igice cya kabiri, cyatangiye ikipe ya Rayon Sports yataka cyane ariko ikagenda ihusha uburyo bumwe na bumwe ari nako ikipe ya Mukura Victory Sports igenda inyuzamo ikataka mu buryo bukomeye cyane ariko kurangiza ibonye igitego bikagorana cyane.

Umukino ugeze mu minota 65 y’umukino rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Willy Essomba Onana yaje kuzamukana umupira acenga rimwe ahita arekura ishoti rikomeye cyane umuzamu Sebwato wari urangaye cyane ntiyabona uko awukuramo Onana aba aboneye igitego cya mbere Gikundiro.

Ntabwo umukino watuje cyane ahubwo ikipe zombi zakomeje kugenda zishaka uburyo, harimo nkaho ikipe ya Mukura Victory Sports yazamukanye umupira myugariro wa Rayon Sports akora ikosa ariko Kugura iterwa na Mukogotia ntibyagira icyo bitanga.

Ntabwo muri uyu mukino mu gice cya kabiri higeze hagaragaramo byinshi bitandukanye n’igice cya mbere usibye iki gitego cyabonetse ndetse n’impinduka z’abakinnyi bagiye binjira basimbuye ku mpande zombi. Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma ku giteranyo k’i ku ruhande rwa Rayon Sports na Mukura Victory Sports, iyi kipe itegereje ikipe izarokoka ku munsi w’ejo hagati ya Kiyovu Sports na APR FC.

 

 

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda