Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwisobanura na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda. umukino urangira Musanze ibonye itsinzi ku gitego 1-0.
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi kuko buri kipe yarifite impamvu zayo zatumaga ishaka amanota 3. Ku ruhande rwa Rayon Sports yatangiye uyu mukino ifite ibibazo by’abakinnyi bayo binkingi za mwamba batari bahari barimo Joachim Ojera na Youssef Rahrb.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa kubundi, gusa ku kujyanye n’umupira mu ukabona ko amakipe yombi Yakinaga neza.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Musanze FC yabonye igitego ku munota wa 52′ kinjijwe na Rutahizamu Peter Agbrevor. Rayon sports yatatse ishaka igitego cyo kwishyura ariko biba iby’ubusa. Iminota 90′ isanzwe y’umukino yarangiye Musanze igifite igitego kimwe.
Umusifuzi yongeyeho iminota 10, muriyo minota Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye aho yateye umupira umuzamu wa Musanze FC akayikoraho ubundi iragenda igonga igiti kizamu ivamo.
Nyuma yo gutakaza uyu mukino Rayon Sports iri kumwanya wa 6 n’amanota 9 kuri 18 yashobokaga. Musanze FC iri kumwanya wa mbere n’amanota 16.
Muyindi mikino yabaye ikipe ya As Kigali yari yakiriye Police FC sitade ya Kigali Pele, umukino urangira ari igitego kimwe cya Police FC k’ubusa bwa As Kigali n’igitego kinjijwe na Abeddy Bigirimana.
I Ngoma ikipe ya Étoile de l’Est yari yakiriye Muhazi United umukino urangira ari ubusa k’ubusa.
Abakinnyi 11 umutoza wa Rayon Sports yabanje mu Kibuga.
24 Tamale Simon
4 Rwatubyaye Abdul
23 Mitima lsaac
16 Ganijuru Elie
25 Mugisha Francois
5 Ngendahimana Eric
8 Aruna Mussa Madjaliwo
11 Luvumbu Heritier
20 Musa Esenu
29 Iraguha Hadji
19 Tuyisenge Arsene