Rayon Sports yandikiye FERWAFA yamagana kuzongera gusifurirwa n’abasifuzi batatu bakomeye mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ isaba ko itazongera gusifurirwa n’abasifuzi batatu ari bo umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdoul Karim, Mugabo Eric na Karangwa Justin bombi basifura ku ruhande.

Iyi kipe ifashe icyemezo cyo kwandikira FERWAFA nyuma y’uko itishimiye imisifurire yo ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe, muri uyu mukino umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin yanze ibitego bibiri bya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ntabwo yishimiye imisifurire yo ku mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona batsinzwemo na Musanze FC ibitego bibiri ku busa, aho muri uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko iyi kipe yimwe penaliti bakaba bashyira amakosa kuri Mugabo Eric na Twagirumukiza Abdoul Karim.

Amakuru dukesha Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha wa Radio 10, ni uko ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyibwira ko abo basifuzi nibongera kubapanga ku mikino yayo ko itazakandagira mu kibuga kuko bayiba ku buryo bukomeye.

Aba basifuzi uko ari batatu ni abasifuzi bafite izina rikomeye mu Rwanda by’umwihariko Karangwa Justin na Twagirumukiza Abdoul Karim ni abasifuzi Mpuzamahanga.

Umusifuzi Mpuzamahanga Twagirumukiza Abdoul Karim
Umusifuzi Mugabo Eric
Umusifuzi Mpuzamahanga wo ku ruhande Karangwa Justin

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]