Rayon Sports yahaye amazezerano y’ imyaka 2 myugariro ngenderwaho mu ikipe y’ Igihugu amavubi

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira.Serumogo Ali akaba yerekaniwe ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe giherereye mu Nzove bubakiwe n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

 

Umva iyi nkuru ya Rayon

 

Serumogo Ali aheruka gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports yari yasinyiye imyaka 2 umwaka ushize w’imikino, akaba yari amaze gukina umwaka umwe.Nyuma yo kumvikana gutandukana na Kiyovu Sports, Serumogo yerekeje muri Rayon Sports imyaka 2 iri mbere.

Serumogo Ali ubu usigaye ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Sunrise FC yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.Abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itangaje yasinyishije nyuma y’umunyezamu Tamale Simon w’umugande ndetse na Mitima Isaac bongereye amazezerano.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.