Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha

Omar Gningue yahembwe nk'Umukinnyi wahize abandi mu Ikipe ya AS Pikine mu gice kibanza cya Shampiyona y'Ikiciro cya Mbere muri Sénégal!

Ikipe ya Rayon Sports yahamije ko yasinyishije Myugariro mpuzamahanga w’Umunya- Sénégal, Omar Gningue wakiniraga Ikipe ya AS Pikine yo mu gihugu cya Sénégal amasezerano y’imyaka ibiri [2].

Omar Gningue ashyize umukono ku masezerano ny’uma y’amasaha make ageze mu murwa mukuru, Kigali, dore ko yageze mu Rwanda agahita ajya kubonana N’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yemeranyije na Rayon Sports binyuze mu biganiro yagiranye n’abarimo Umunyamabanga w’iyi kipe, Namenye Patrick wamaze iminsi isaga icumi muri Sénégal aho yari ku isoko ry’abakinnyi bo muri Afurika y’u Burengerazuba.

Mu busanzwe, Omar Gningue bamutazira izina rya Thiago [Silva], myugariro kimenyabose w’Umunya-Brésil kubera ubuhanga bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi.

N’ubwo imyaka atari myinshi, ariko uyu musore mu makipe yose yanyuzemo nka Saint Luis na AS Pikine yaturutsemo, yagiye ayabera kapiteni kubera ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be. Uyu musore kandi yaje no mu ikipe y’umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iya 2023/2024, hamwe na myugariro APR FC iherutse gukura muri ASC Sharaaf FC.

Omar Gningue “Thiago” kandi yari ku rutonde rw’abakinnyi 29 umutoza Pape Thiaw yifashije muri 2022 ku mikino imwe n’imwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zo mu bihugu byabo, CHAN 2024 yabereye muri Algérie.

Ikipe ya AS Pikine yakiniraga iheruka ibikombe cya Shampiyona muri 2014, aho yatwaye ibikombe bibiri: icya Shampiyona n’icy’Igihugu, bituma yitabira amarushanwa ya CAF Champions League mu mwaka wakurikiye wa 2015.

Omar Gningue yiyongereye ku rutonde ry’abakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisha kugera ubu. Ni Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatanu yagaragayemo abakinnyi nka Arouna Moussa Madjaliwa, Niyonzima Olivier Seif, Rukundo Abdul-Rahman, Ndayishimiye Richard, Ndikuriyo Patient n’abandi batarimo Omborenga Fitina.

Ifoto Rayon Sports yakoresheje iha ikaze Omar Gningue!
Omar Gningue wumvikanye na Rayon Sports, bamutazira izina rya Thiago Silva!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda