Rayon sports yagaruriye abakunzi bayo akanyamuneza nyuma yo gusinyisha umunya Côte d’Ivoire imyaka ibiri.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Drissa Boubakal, rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Côte  d’Ivoire amasezerano y’imyaka ibiri, uyu akaba azatangira kuyikinira umwaka utaha.

Uyu munya Côte d’Ivoire wari umaze igihe gisaga ukwezi ashakishwa bikomeye na Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano azamara imyaka ibiri muri iyi ikipe nk’uko amakuru akomeje guccikana.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Drissa Boubakar ukomoka muri Côte d’Ivoire igihe cy’imyaka ibiri yuzuye.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 yari yagaragaye mu Rwanda mu kwezi gushize,ndetse abakurikirana amakuru yarari kuri stade mu mukino  Rayon Sports yatsinzemo Espoir ibitego 3-1 aho yari yaje kwihera ijisho.

Amakuru  avuga ko Rayon Sports isinyishije uyu mugabo mu rwego rwo kuziba icyuho cya Esenu ushobora gutandukana na rayon sports.

Kuri ubu Esenu arimo gushaka ibyangombwa bimujyana mu gihugu cy’u Bushinwa gukinira ikipe yaho baganiriye nkuko bivugwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda