Rayon Sports yabigiriramo amahirwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro! Ikipe ya APR FC iri kubyina iz’amazamuka nyuma y’ibitangaza bakorewe n’imana yo mu ijuru

 

Ikipe ya APR FC yari ifite ubwoba bw’abakinnyi bayo yagenderagaho bashoboraga kuzakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona batabafite, ariko kugeza ubu abakinnyi bari bafite ikibazo bamwe bagarutse.

Muri iyi wikendi ishize, hakinwe imikino itandukanye y’umunsi wa 29 wa Shampiyona, amakipe atandukanye ariko Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports ndetse n’izindi zari zamanutse mu kibuga bakina umukino ubanziriza uwa nyuma usoza Shampiyona.

Ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Rwamagana City kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, umukino uza kurangira Ikipe ya APR FC inyagiye biyoroheye Rwamagana City ibitego 4-1 ihita inafata umwanya wa mbere wari uriho Kiyovu Sports ariko kubera gutsindwa na Sunrise FC yahise ijya ku mwanya wa kabiri.

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yari yavunikishije abakinnyi bayo igenderaho 2 barimo Mugisha Bonheur ndetse na Ruboneka Jean Bosco. Cyari ikintu cyakoze ku mutima w’abatoza b’iyi kipe bibaza ukuntu bazakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona badahari ariko ku munsi wejo hashize ubwo iyi kipe yasubukuraga imyitozo nabo barakoze ntakibazo bafite.

KIGALI NEWS twaje no kumenye ko nyuma y’igihe kinini myugariro wa APR FC Niyigena Clement adahari kubera uburwayi bwo yari afite bivugwa ko yari afite ikibazo ku bihaha, nawe yagarutse mu myitozo kandi ameze neza. Biravugwa ko ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba ikina na APR FC kuri Final nawe azawukina ameze neza.

Byaba bishimishije ku bakinnyi ndetse n’ikipe ya Rayon Sports muri rusange bitewe ni uko uyu myugariro kuba yari amaze igihe adakina ntabwo yagatuka ameze neza nkuko yari ameze ataragira iki kibazo.

Uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzakinwa tariki 3 kamena 2023, ukinirwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa. APR FC kugeza ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 60 nubwo inganya amanota na Kiyovu Sports ariko kubera ibitego byinshi izigamye ihita iyobora urutonde.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda