Rayon Sports y’abagore yakuyemo inyingi zamwamba bagenzi babo ba AS Kigali

Rayon Sports y’abagore yaguze abakinnyi bakomeye ibakuye muri mukeba wayo AS Kigali WFC,harimo Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculate ndetse n’Umunya-Sudani, Woduapai Doris Simon, bose basinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu munya-sudani yaramaze igihe akora igeragezwa muri Rayon Sports y’abagore.

Rayon Sports y’abagore yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka ikubita amakipe umuba w’ibitego ikomeje guhatana na As Kigali WFC aho basoje banganya amanota 28,ariko AS Kigali ifite ibitego 40 biruta ibya Rayon Sports ifite 30 bakaba bongereyemo izindi mbaraga.

Nyuma yo kugaragaza imbaraga zikomeye zo hatana na AS Kigali WFC isanzwe ari yo itwara ibikombe byose muri ruhago y’abagore mu Rwanda.

Uko bigaragara nta kipe nimwe hagati ya Rayon Sports na AS Kigali yatakaza amanota kuko zirusha izindi kipe bakinana muri Shampiyona,umukino wabereye mu Nzove warangiye banganya nyuma yo gutwara abakinnyi ba AS Kigali birifuza kuyitsinda bagatwara igikombe cya shampiyona.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda