Rayon Sports y’Abagore yahinduye abakinnyi batandatu abashomeri

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore iherutse kubika mu kabati Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro yatandukanye n’abakinnyi batandatu bari basoje amasezerano barimo n’ababanzaga mu kibuga mu mwaka w’imikino ushize.

Ni umwanzu iyi Gikundiro y’Abagore yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Kamena 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ni abakinnyi bayobowe na Itangishaka Claudine na Niyonsaba Jeanne bakina mu izamu, Uwanyirigira Sifa ukina nka myugariro, Uwamariya Diane ukina mu kibuga hagati, ndetse na Uwanyirigira Rosine uzwi ku izina rya Mbappé ukina asatira.

Rayon Sports WFC kandi yatandukanye na Kankindi Fatouma Micky ukina ku ruhande rw’iburyo asatira ndetse n’Umunya-Kenya ukina mu mutima w’ubwugarizi, Judith Ochieng Atieno.

Rayon Sports WFC kandi uretse aba bakinnyi, yanatundanye na Ramadhan Nizeyimana watozaga Abanyezamu ndetse na Illuminé Uwimana wari Umuganga.

Amakuru yizewe yemeza ko Nizeyimana Ramadhan azasimburwa na Mazimpaka André ku mwanya w’umutoza w’abanyezamu. Mazimpaka André yabaye umunyezamu mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports, Musanze FC ndetse na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Rayon Sports WFC yatandukanye n’aba bakinnyi nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse nicy’Amahoro begukanye batsinze Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

Ibi bikombe yatwaye mu mwaka wayo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore, byahise bihesha iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Kugira Rayon Sports izabashe kwitwara neza, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko izongeramo abakinnyi b’urwego rwisumbuyeho cyane cyane abaturutse hanze ya Shampiyona y’u Rwanda.

Ifoto Rayon Sports yashyize hanze yifuriza abatandukanye na yo amahirwe!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda