Abafana ba Rayon Sports bari barihebye bitereye mu bicu nyuma yo gusinyisha umukinnyi uzabafasha Mukeba yanyuzemo

Seif yahawe ikaze muri Rayon Sports aho yasanze Aruna Moussa Madjaliwa na Kanamugire Rodger ku mwanya umwe!

 

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwibikaho Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umurundi, Rukundo Abdul-Rahman “Paplay” yanasinyishije Niyonzima Olivier Seif wayihozemo mu myaka itanu ishize.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports imuha ikaze kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024.

Niyonzima Olivier Seif usanzwe ukina hagati mu kibuga afasha abugarira, yasinye amasezerano y’umwaka umwe [1] ushobora kongerwa mu ikipe ya Rayon Sports ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda ukuyemo imisoro.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi yari amaze igihe ari mu biganiro na Gikundiro kuva yagaragara bwa mbere mu myitozo yayo taliki 14 Kamena, 2024 ubwo hitegurwaga umukino wiswe Umuhuro w’Amahoro wabaye taliki 15 Kamena 2024 mu birori bibanziriza gutaha Stade Amahoro yavuguruwe ikagirwa nshya.

Niyonzima Olivier Seif yakiniraga Kiyovu Sports agarutse muri Rayon Sports yagiyemo aturutse mu ikipe ya AS Kigali, nyuma y’imyaka 5 avuyemo muri iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru.

Mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati mu Rwanda bakina bugarira, Niyonzima Olivier Sefu ari mu beza cyane ndetse yananyuze muri Murera asogongera ku buryohe bwayo hagati ya 2015-2019 nk’uko mu magambo amwakira yabivugaga.

Ni Seif kandi wari no mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona iyi kipe batazira “Isaro ry’i Nyanza” iheruka.

Niyonzima Olivier Seif batazira “Kamba Na Roho” yavuye muri Rayon Sports muri 2019, ajya muri APR FC yamusezereye mu 2021, ahita asinya imyaka ibiri muri AS Kigali, ayisoje yerekeza muri Kiyovu Sports umwaka ushize.

Seif yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo!
Seif yari amaze igihe aganira na Rayon Sports kuva ku mukino w’Umuhuro w’Amahoro
Seif yahawe ikaze muri Rayon Sports

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe