Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero, yijeje abaturage ko icyifuzo cy’ umuturage kizaba itegeko nibamutorera kuyobora u Rwanda.
Dr Frank Habineza Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (Democratic Green Party of Rwanda) rivuga ko umukandida waryo natorerwa kuyobora u Rwanda, rizashyiraho uburyo abaturage batanga ibitekerezo kandi byagera ku 1000 bigahinduka umushinga w’itegeko.
Dr Frank Habineza avuga ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda aya matora n’abadepite b’ishyaka rye bakazagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko; ibizamuhesha gushyira mu bikorwa ibyo abasezeranya aho agera hose.
Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ati: “Turishimye cyane uburyo mwatwakiriye neza cyane, muri benshi cyane, tunashimira cyane ubuyobozi buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Imana ibahe umugisha.’’
Yakomeje ati’’ Mbazaniye ibyiza inaha i Ngororero, nkanabibifuriza nk’uko data yanyise Habineza.’’
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, Jean Claude Ntezimana, yavuze ko gahunda y’ishyaka ari ukwakira ibitekerezo biturutse mu baturage, kuko ari uburyo bwiza bwo kumenya neza icyo umuturage akeneye.
Agira ati “Tuzashyiraho ikigo gikorana n’Inteko Ishinga Amategeko, gishinzwe kwakira ibyo bitekerezo, noneho byagera ku 1000 bikaba byaba umushinga w’itegeko. Ni gahunda ihari kandi ishoboka, kandi ni na gahunda yo gusangira ijambo uko buriya ibyo unyifuriza, ntabwo ukwiriye guhamya 100% ko ari byo bimbereye, uretse jyewe umbajije kandi wamara kumbaza ukampa n’amahirwe yo kubyivugira”.
Habineza kandi yabwiye abanya-Ngororero ko ari ahabo ho kuzahitamo neza bakazamuhundagazaho amajwi we n’abadepite b’ishyaka rye Ku wa 15 Nyakanga, kugira ngo ibyiza byose abahishiye birimo 30% yasigaye kuri 70% y’ibyo yabemereye ubushize yiyamamaza bizabagereho nta nkomyi.