Rayon Sports ntiyaba iri kunogereza ibirenge, itarisiga mu maso?

Ikipe ya Rayon Sports FC imaze impera z’icyumweru iri mu kazi ko gusinyisha abakinnyi barimo n’ab’amazina akomeye nyuma y’uko iki cyumweru gisize Rukundo Abdul-Rahman “Paplay”, Niyonzima Olivier Seif na Omborenga Fitina bambaye umwambaro w’Ubururu n’Umweru.

Aba baje biyongera kuri kuri Ndayishimiye Richard waguzwe avuye muri Muhazi United, Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” wakuwe muri Gorilla FC, utabariyemo n’abandi bakinnyi Rayon Sports yongereye amasezereno nka Ganijuru Ishimwe Elie waraye wongereye azamugeza muri 2026 utibagiwe n’Umunyezamu Khadim Ndiaye.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bumaze igihe bushinjwa guterera agati mu ryinyo ku isoko ry’abakinnyi ugereranyije n’amakipe bazaba bahanganye mu mwaka w’imikino utaha butangiriye gusinyisha abakinnyi, kuri ubu hari kurebwa niba koko abakinnyi iyi kipe iri kugura ari bo koko bari bakewe kurenza abandi.

Kugera ubu abakunzi ba Rayon Sports ntibahakana ko iyi kipe yaguze abakinnyi beza imbere mu gihugu ariko bakibaza niba imyanya bakinaho ari yo yihutirwaga cyane.

Ni Rayon Sports yagiye ibura ibisubizo muri Charles Bbaale, Tuyisenge Arsène, Iraguha Hadji, Youssef Rharb, Paul Gomis n’abandi bafatanyaga gusha ibitego nka batatu bakina ku murongo w’imbere; ahantu Rayon Sports itaragira icyo ihindura kugera ubu.

Rayon Sports yasinyishije Omborenga Fitina na Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” ku mwanya umwe na Serumogo Ally Omar na we utari mubi [n’ubwo hari amakuru amusohora muri Rayon Sports].

Iyi kipe batazira isaro ry’i Nyanza kandi yasinyishije Niyonzima Olivier Seif ku mwanya usanzwe Umurundi, Aruna Moussa Madjaliwa ukiyifitiye umwaka umwe w’amasezerano ndetse na Kanamugire Rodger, umwe bakinnyi bitwaraga neza kandi bakiri bato ndetse na Ngendahimana Eric mu bihe bitandukanye.

Ni hagati mu kibuga kandi hiyongereyemo abakinnyi babiri b’Abarundi: Rukundo Abdul-Rahman “Paplay” na Ndayishimiye Richard mu gihe hahikusanywa Miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda agomba guhabwa Kapiteni Muhire Kevin na we ukina hagati mu kibuga.

Aha ni ho abakurikiranira hafi Rayon Sports bahera bibaza niba Rayon Sports nta gitutu yaguriyeho cy’amazina akomeye hatabanje kurebwa ku hakenewe cyane.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona itaha kuko itabashije gukatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Seif yahawe ikaze muri Rayon Sports aho yasanze Aruna Moussa Madjaliwa na Kanamugire Rodger ku mwanya umwe!
Omborenga Fitina yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’imyaka irindwi akinira APR FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda