Rayon sports noneho izanye intare ivanze n’ingwe II rutahizamu “Derrick Kakooza”  wo muri Uganda arasinye.

Rutahizamu Derrick Kakooza yasinyiye ikipe Rayon Sports FC imyaka 2 avuye mu ikipe yitwa Bul FC muri Uganda yari ahagazemo neza kuko ari we wari uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

Rayon Sports yaguze uyu rutahizamu nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 muri shampiyona ya Uganda [UPL] nyuma yo kuyobora abatinze ibitego muri Uganda.

Rutahizamu Derrick Kakooza w’imyaka 25 wasinye imyaka 2 kuva muri Bul FC yo muri Uganda,azajya yambara nimero 9 nkuko nawe ubwe yabisabye.

Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje uyu rutahizamu ari gusinya amasezerano hamwe na Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele wanavuze ko hari abanda bagomba guhita basinya muri rayon sports.

Derrick yakiniye amakipe arimo Soana (ubu ni Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA), Vipers na BUL yabarizwagamo.

Agiye gusiga BUL iri ku mwanya wa kane mu makipe 16, aho ifite amanota 24 mu mikino 15 imaze gukinwa. Amakipe ayiri imbere ni Express, Vipers na Kampala Capital City Authority (KCCA) ya mbere.

Uyu musore akaba abisikanye n’abakinnyi babiri bakina basatira basezerewe n’iyi kipe, ni nyuma yo gutsindwa igeragezwa ndetse no kutitwara neza.

Rayon sports ikomeje gushakisha ibikurankota izifashisha umwaka utaha w’imikino hamwe n’umutoza mushya Haringingo bakuye mu ikipe ya Kiyovu.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha