Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ikipe ikunda kubagora yongeye guhura n’ikibazo cyahahamuye abakunzi bayo

Umutoza wa Musanze FC, Umunya-Kenya Frank Ouna, ntazagaragara ku mukino ikipe ye izakiramo Rayon Sports tariki 27 Ugushyingo 2022 kuri Stade Ubworoherane, kubera ikibazo cy’uburwayi cyatumye ajya kwivuriza iwabo.

Nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1, tariki ya 18 Ugushyingo, Ouna yahise asaba ubuyobozi uruhushya asubira iwabo kwivuza uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso amaranye iminsi.

Ni ubwa kabiri uyu mutoza agiye kwivuriza muri Kenya, kuko na nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports ibitego 3-2 tariki ya 5 Ugushyingo 2022 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane nabwo yerekeje muri Kenya ngo akurikiranwe n’abaganga.

Byari biteganyijwe ko Ouna agaruka mu ijoro ryacyeye rishyira ku wa Gatatu, tariki 22 Ugushyingo 2022 ariko yandikiye ubuyobozi bwa Musanze FC abumenyesha ko atararangiza kwivuza bityo ko akeneye indi minsi yo kwiyitaho.

Musanze FC iri kwitegura umukino wa Rayon Sports mu gihe abatoza bayo bakuru badahari kuko uretse Ouna na Nshimiyimana Maurice ‘‘Maso’’, umwungirije yagiye i Kampala muri Uganda gukorera Licence B itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF. Uyu asanzwe afite Licence C.

Kuri ubu ikipe iri gutozwa na Nyandwi Idrissa usanzwe ari Umutoza wongera ingufu abakinnyi.

Uretse aba batoza, Musanze FC izakira Rayon Sports idafite abakinyi batatu bayobowe na Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habinea Isiaq bahagaritswe tariki ya 17 Ugushyingo 2022, kubera guteza umwuka mubi mu ikipe.

Musanze FC izakira Rayon Sports tariki ya 27 Ugushyingo 2022, kuri Stade Ubworoherane, idahagaze neza kuko iyi kipe yo mu Majyaruguru iri ku mwanya wa munani n’amanota 14. Mu mikino 10 imaze gukina, yatsinzemo ine gusa, inganya ibiri itsindwa ine.

Rayon Sports yo iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 19 mu mikino umunani imaze gukina, iri inyuma ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 20.

Mu mikino itanu iheruka guhuza aya makipe yombi, Musanze FC nta n’umwe iratsinda, yanganyije itatu mu gihe Rayon Sports yayitsinze ibiri.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]