Rayon Sports ikomeje kubona itsinzi bigoranye, ese imikinire idashimishije y’iyi kipe ibazwe nde ?

Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika mu irushanwa rya CAF confederation cup aho mu cyumweru gitaha izerekeza muri Libya kwesurana na Al Hilal Benghazi.

Ku mugoroba ushize tariki ya 5 Nzeri Rayon Sports yakinaga na As Kigali mu mikino ya B&B Burudani Mix Festival III, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, Rayon Sports ikizwa na penaliti. Nyuma y’umukino abakunzi Rayon Sports ntibishimiye uburyo ikipe yabo yatsinze bigoranye ndetse kuruhande rwa As Kigali nabo bavuga ko habayemo ukuboko kw’Abasifuzi.

Subwa mbere abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko batishimiye uburyo ikipe yabo iri kwitwara, cyane ko muri shampiyona mu manota 9 ashoboka yabonye 5.

Ese umusaruro udashimishije wa Rayon Sports ubazwe nde?

Duhereye kuruhande rw’Abayobozi bagereje gukora ibishoboka ka byose bagura abakinnyi ikipe yari ikeneye nubwo umuntu atakwemeza ko abaguzwe aribo bari bakenewe ijana kurindi.

Kuruhande rwa bakinnyi benshi mu basesenguzi bemeza ko atari babi ahubwo uburyo bakinishwamo ariho haba hari ikibazo. Kuruhande rw’umutoza YAMEN ZELFANi ari nawe upanga uko ikipe ikina, benshi bemeza ko agomba guhindura uburyo akoreshamo abakinnyi be kugirango ikipe ibone umusaruro ufatika. Ikindi uyu mutoza bamushinja ko atari yabona abakinnyi be 11 babanza mu Kibuga.

Rayon Sports kuri uyu wa gatanu irakina na kiyovu Sports kuri Kigali Pele stadium mu mukino wa nyuma mu irushanwa rya B&B Burudani Mix Festival III. Uzaba ari undi mukino wo gupimiraho Rayon Sports

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda