Rayon Sports igiye kongera kuba igitinyiro mu Rwanda yazanye umuzamu umira balo imuvanye mu menyo yarubamba.

 

Umunyezamu witwa Simon Tamale , ni we kuri ubu urimo kuvugisha abantu benshi hirya no hino , aho kuri ubu ikipe ya Rayon Sports yamaze kumusinyisha.

Simon Tamaleusoje amasezerano ye muri Maroons FC yitwaye neza muri Shampiyona aho mu mikino 28 iyi kipe yakinnye 12 muri yo yari mu izamu ntiyinjizwa igiteg, Mukura Victory Sports yari ifite icyizere cyinshi ko Tamale bamaze amezi abiri baganira azayisinyira agasimbura Ssebwato wari wayisabye agahenge mu gihe yavuganaga n’andi makipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports, yatunguwe no kumva ko uyu Munya-Uganda yashyize umukono ku masezerano ya Rayon Sports.

Mu bandi banyezamu Rayon Sports yifuzaga harimo Ntwari Fiacre wasoje amasezerano muri AS Kigali na Ssebwato Nicholas gusa ibiganiro ntibyaje kugenda neza kugeza ubwo isinyishije Tamale, Maroons FC ya Tamale yasoreje ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona ya Uganda n’amanota 41 aho irushwa na Vipers ya mbere ndetse yegukanye Igikombe amanota 12.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda