Rayon Sports igiye kongera gutsinda igitego cy’umutwe mucyeba APR FC, umukinnyi bari kurwanira ku buryo bukomeye yemeye kuzerekeza muri Rayon kubera urukundo ayikunda

Ikipe ya Rayon Sports igeze kure ibiganiro n’umuzamu w’ikipe ya Bugesera FC witwa Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaolin.

Mu gihe habura amezi arenga atatu ngo umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangire amwe mu makipe yatangiye kurambagiza abakinnyi bakomeye azakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo kuzasinyisha umuzamu Nsabimana Jean de Dieu wa Bugesera FC mu mpeshyi y’uyu mwaka kuko ni we iteganya kuzasimbuza Hakizimana Adolphe.

Amakuru KGLNEWS yamenye ni uko Hakizimana Adolphe yamaze kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bigoye ko azongera amasezerano bitewe n’uko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC imaze imyaka irenga ibiri imwifuza ku buryo bukomeye.

Umuzamu Nsabimana Jean de Dieu yakiniye amakipe atandukanye arimo Pepiniere FC, Sunrise FC na Bugesera FC. Muri 2016 yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ nyuma y’uko yari yaritwaye neza ku buryo bushimishije.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda