Rayon Sport yongeye kugarura rutahizamu wayihozemo akayisiga kurugamba akagenda. Chabalala agarutse murugo. ngibi ibikubiye mumasezerano ye!

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino, ndetse ubuyobozi bwayo ntibuhwema kwemerera abafana ko uko byagenda kose bazabona ibyishimo bidasanzwe mu umwaka utaha w’imikino. kurubu, iyikipe ibifashijwemo n’abashinzwe kubashakira abakinnyi, imaze gusinyisha bamwe mubakinnyi batandukanye kandi bakomeye barimo na Hussein Chaban Chabalala.

Uyu Chabalala akaba yamaze kumvikana na Rayon Sport amasezerano y’imyaka igera kuri 2 nkuko tubikesha Radio10. mukiganiro cy’imikino kinyura kuri iyi Radio, niho hambere hanyuze amakuru avugako uyumugabo wahoze muri Rayon Sport ndetse akaza kuyita akagenda ubwo yarigeze muri kimwe cy’umunani cy’amarushanwa nyafurika, biravugwako agarutse murugo akawamwana w’ikirara uvugwa muri bibiliya wasubiye iwabo maze bakabaga ibimasa byo kumwakira, ninako byaje kuba bigenda kuko abafana ba Rayon Sport bishimiye aya makuru ndetse bagahita banashimangira ko ubu buyobozi burangajwe imbere na Rt Uwayezu Jean Fideli bwaba bufite gahunda koko yo kuba babaha ibyishimo.

Nkwibutse ko uyumugabo ariwe watsinze ibitego byinshi muri uyumwaka w’imikino urangiye, ndetse usibye nibyo uyumusore akaba atari ubwambere atsinze ibitego byinshi muri championa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. biteganyijwe ko aba kinnyi bose ikipe ya Rayon Sport yaguze izaberekana kuwa 15 Kanama 2022 aho iyikipe izahita itangira imikino ibanziriza Championa mu rwego rwo kwitegura neza.

Related posts

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe

Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite