Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Ikipe ya Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe kirekire yarimaze ishaririwe, ibi bivuzwe nyuma yuko abakunzi ba Rayon Sport bongeye kugaragaza akanyamuneza kumaso nkuko babyivugira ko bari bamaze igihe kitari gito batabasha kumwenyura.

Intandaro yibyo aba bafana bashingiraho byo kwishima babigereranije n’umugani wa kinyarwanda ukoreshwa aho abahanga babanyarwanda bakoreshaga imvugo yo gusogongera intango y’ubuki nk’ikimenyetso cy’ibyishimo aba bafana bakaba banahamya ko kurubu bashimishijwe nuko iyikipe yabonye ubuyobozi bushya ndetse bakanemeza ko aribo ubwabo babwishyiriyeho.

Kuruyuwagatandatu itariki 16 Ugushyingo 2024, nibwo kucyicaro gikuru cy’umuterankunga mukuru wa Rayon Sport Skol bakiriye inama yaritegerejweho kuza kurangira itangaje umuyobozi mushya w’iyikipe nyuma yuko mandat y’abayobozi bari bayifite kugeza ubu yari yaramaze gucyura igihe.

Iyinama rero yabaye yasize ikipe ya Rayon Sport ihinduye amategeko shingiro, iyikipe kandi biza kurangira ishyizeho inama nkuru (board) ndetse izaguhabwa umuyobozi wigeze no kuyiyobora mumyaka 5 ishize.

Uko amatora ya Rayon Sport yagenze:

Abayoboye Board

1. President Muvunyi
2.V/P Dr. Rwagacondo
3. Abandi bayoboue RS: Abajyanama

Committee Executive

1. President: Thadee
2.V/P1: Prosper
3.V/P2: Roger
4. Umubitsi: Rukundo Patrick
5.Umujyanama: Gacinya Chance Denis

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda