Nyamagabe: Umusore yishe  Mudugudu amutemye ahita amwica

 

Mu karere ka Nyamagabe haravugwa inkuru y’umusore wishe  Mudugudu amutemye  akimara ku bikora yahise atoroka.

Iyi nkuru yamenyekanye mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo umusore w’imyaka 23 wo mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Kibirizi,Akarere ka Nyamagabe,  yishe atemye umukuru w’Umudgudu wa Gitwa witwa Mukanyandwi Bernadete, biturutse ku makimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Velens Rukundo, yemeje iby’aya makuru agira ati:” Nibyo koko ayo makuru niyo twayamenye ku isaha ya Saa Mbili za mu gitondo ariko byabaye Saa Moya ndetse twanageze aho uwo musore watorotse yiciye nyakwigendera w’imyaka 55. Aho uyu musore yabaga(mu muryango we) hari haturanye n’urugo rwuyu mukuru w’umudugudu, bivugwa ko bombi batari babanye neza akaba aribyo byateje amakimbirane yatumye bashyamirana kugeza ubwo amwishe”.

 

Yakomeje agira  ati” Uyu musore wari urangije amashuri yisumbuye yahise atoroka nyuma yo kwica Mukanyandwi ndetse ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zahise zitangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera no gushakira uwamwishe”.

 

Gitifu Rukundo wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda no kurwanya amakimbirane, hagira uyagirana n’undi hakitabazwa ubuyobozi kuko bubunga bidasabye kurindira kwicana.

 

Nyakwigendera, Mukanyandwi Bernadette yari umupfakazi akaba apfuye asize abana batatu. Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzumwa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro