Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Ikipe ya Rayon Sport yongeye gukora amateka atarakorwa nindi kipe nyuma yuko iyikipe yinjije asaga million zigera kuri 57 k’umukino iyikipe yakiriyemo mukeba wayo w’ibihe byose Kiyovu Sport.

Umukino w’umunsi wa8 wa championa wabaye kuri uyu wa6 ku italiki ya 2 ugushyingo 2024, wasize ikipe ya Rayon Sport yandikiyemo amateka atandukanye arangajwe imbere no kwinjiza amafranga menshi mumukino umwe aho iyikipe yinjije asaga million 57.

Iyikipe ikomoka mumajyepfo y’u Rwanda ikigarurira imitima y’abanyarwanda benshi, yaraye igaragaje ko yagarutse ndetse ko yiteguye kongera gushimisha abayikunda aho yatangiriye kuri mukeba wayo Kiyovu Sport maze ikayitsinda ibitego 4 kubusa.

Nyuma yuko iyikipe itsinze, benshi mubacuruzi bacururiza mubice bitandukanye by’igihugu bavuze ko amafranga bakoreye ejo bayaherukaga ubwo ikipe ya Rayon Sport yariri mumatsinda ya CAF Confederation Cup ndetse bahita bafata iyambere mugushimira ubuyobozi bw’igihugu bwongeye gutekereza kubyishimo by’abakunda Rayon Sport ndetse nabahura n’ingaruka nziza iyo yatsinze.

Rayon Sport yahise ifata umwanya wa2 k’urutonde rwagateganyo rwa championa y’icyiciro cyambere mu Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda