Huye: Ibyabaye ni agahomamunwa umugabo yagiye gusambana akubitwa ifuni ahita apfa.

 

Mu karere ka Huye, haravugwa inkuru y’ umugabo wagiye gusambana n’ umugore w’ abandi akubitwa ifuni mu mutwe ahita abura ubuzima.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugege
uherereye mu Kagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, haravugwa inkuru y’umugabo ngo wakubitiwe ifuni mu rugo yari yagiye gusambanamo, agahita ahasiga ubuzima.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024.Umugabo witwa Emmanuel Mutunzi, ufite imyaka 55 ngo yagiye gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, maze umuhungu w’uwo mugore witwa René Iradukunda, ufite 19 ahageze amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yavuze ko iyo nkuru ari yo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko ya RIB.

Ku bijyanye n’ubutumwa agenera abaturage ayobora, yagize ati “Birinde kwihanira, n’abubatse ingo bareke guca inyuma abo bashakanye.”Yihanganishije kandi umuryango wabuze uwabo.

Related posts

Kigali: Abantu bose batunguwe imodoka yaguye hejuru y’ inzu benshi bagize ubwoba

Amakuru Mashya  kuri wa mugabo wishe umugore we  i Kamonyi amuteye icyuma.

Bari bari mu kwezi kwa buki urupfu rw’ umwarimu w’ i Gatsibo rukomeje kubabaza benshi