Rayon sport imaze gusinyisha umukinyi wari mwiza mu bwugarizi bwa kiyovu sport umwaka ushize

Rayon sport ikomeje kwiyubaka ishyira itafari Ku rendu izana abakinnyi bashya Kandi beza. Amakuru agera kuri Kglnews kandi yizewe ahamya ko Rayon sport yasinyishije Nsabimana Aimable.

Nsabimana Aimable umukinyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umwe mu basore bakinnye muri APR FC, umwaka ushize w’imikino yari umwe mu ba bakinnyi beza bakina bugarira muri shampiyona y’u Rwanda.

Uyu musore umwaka ushize w’imikino yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri kiyovu sport. Ubu yarasigaje amasezerano y’amezi 6 muri iyi kipe, ibi bikaba byatumye kiyovu sport irakazwa no kumva ko yasinye muri Rayon sport ndetse ikaba ishaka no kumurega. Kuruhande rw’umukinnyi we yemeza ko yahawe icyemezo kimusohora mu rucaca, cyane ko iyi kipe yumvaga azajya gukina hanze y’u Rwanda.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana