Police FC yanze kugira inzika ikorera Rayon Sports igikorwa gikomeye bikora ku mitima abakunzi benshi b’umupira w’amaguru

 

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda umukino yari ifitanye na Police FC, iyi kipe y’igipolice cy’u Rwanda yahaye ubutumwa Rayon Sports Kandi bwakoze benshi ku mutima.

Nyuma y’uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 3-2 by’ikipe ya Police FC, babinyujije kumbuga nkoranyambaga Ikipe ya Police FC yashimiye Rayon Sports ku ntsinzi yabonye ndetse inabifuriza amahirwe masa barangije barenzaho ikintu bavuga ngo tuzabonane muri sezo itaha.

Bagize bati” Dushimiye Rayon Sports ku ntsinzi yabonye Kandi yari ikwiriye, ndetse no kuba bageze muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro. Amahirwe masa, tuzongere tubonane muri sezo itaha.”

Iki gikorwa ikipe ya Police FC yakoze cyishimiwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi b’umupira w’amaguru, abo mwaganiraga Bose bemezaga ko ikipe ya Police FC isigaye ikora ibintu byayo kinyamwuga nubwo uyu mwaka uyibereye imfabusa.

Ikipe ya Rayon Sports muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro izahura n’ikipe ya Mukura Victory Sports nayo yakaniye cyane nyuma yo gutsinda Musanze FC bayikuyemo kuri Penalite.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda