Perezida wa Rayon Sports yatanze ubutumwa bukomeye kubafana bashatse kumukubita

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere, perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle nibwo yagarukaga ku byabaye nyuma yo gutsindwa na Gasogi United kuko hari bamwe mu bafana b’iyi kipe bashatse gukubita we n’Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick.

Mu gusubiza yagize Ati “iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera nitabaraga cyangwa banyendereje ariko unkubise wahava ujya muri morgue, morgue murayizi?”

“Ubwo buterahamwe bugarutse muri Stade ngo uje gukubita abantu kubera ko ikipe itsinzwe? Mu Rwanda ubuyobozi bwarahindutse.”

Ibi byabaye Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 byababaje abafana ba Rayon Sports bikomeye,niho havuye amakuru yuko hari umufana waba yarakubise umunyamabanga wa Rayon Sports

Nubwo ibyo byabaye perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yatanze ikizere cy’uko bakiri mu rugamba ryo guhanganira ibikombe, ariko mu gihe baba bashyize hamwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda