Perezida wa Rayon Sports yatangaje amakuru asharira mu matwi y’abafana bifuzaga ko umutoza Wade bamwirukana

Umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu nyuma y’amakuru menshi yagiye avugwa ko yaba yirukanye umutoza Wade ndetse ko ari gushaka umutoza mukuru yabishyizeho ukuri mu kiganiro n’itangazamakuru.

Abajijwe ku byo gutandukana n’umutoza Wade ndetse no kuzana undi mutoza mukuru n’uwabanyezamu?

Yagize ati“ Iki cyumweru kirarangira Rayon Sports ifite Umutoza mukuru mushya, Mohamed Wade akomeze nk’umutoza wungirije,umutoza w’abazamu nawe araza vuba, muri iki cyumweru.”

Amakuru agera kuri Kglnews nuko umutoza Wade ku munsi wejo kucyumwera atakoresheje imyitozo ndetse n’uyu munsi akaba atagaragaye mu Nzove, ariko umuyobozi avuze ko azaba umutoza wungirije.

Mu gihe andi makuru avuga ko Jimmy Ndayizeye yamaze kugera I Kigali mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ngo ayibere umutoza mukuru,akaba azungirizwa na Wade.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda