Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba hanze ko ari bo bafite icyerekezo cyarwo mu biganza.

 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga, ko n’ubwo batakiba mu Rwanda rwo rutigeze rubavamo.

Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Amerika, nibwo yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Amerika n’abaturutse hirya no hino mu Bihugu bitandukanye, bitabiriye Rwanda Day. yavuze ko mu byamuzanye muri Amerika harimo kwitabira ubutumire mu masengesho yo gusabira Igihugu, kandi bikaba byamuhaye n’amahirwe menshi yo guhura n’abandi bantu benshi baba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Uyu mukuru w’Igihugu yavuze ko urugendo rw’ubuzima bw’Abanyarwanda ari rurerure kandi banyuze mu bikomeye byinshi, ariko icy’ingenzi ari uko barushaho kuba intangarugero no gukora cyane ngo bagere ku iterambere ribagira abo bari bo n’abo bashaka kuba bo.

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite umutaka urukingira rwamaze kubaka nk’umurindankuba ushyirwa ku nzu ngo zitazajya zikubita abazituyemo, kandi ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Perezida Kagame avuga ko benshi mu Banyarwanda baba hanze bazi ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, ariko ko bikwiye kubabera inzira y’urugendo rwabo mu gihe kizaza kandi ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.

Agira ati, “U Rwanda ni mwe muzaruha icyerekezo ruganamo, kandi murabishoboye ni mwe murucira inzira, abikorera, abanyapolitiki, imiryango itandukanye, tubahaye ikaze tubashimiye byinshi mwakomeje gukora, ariko hari byinshi tugitegereje mbashimira rero ibyo mwamaze gukora kandi mbasaba kongeraho n’ibindi”.

Abanyarwanda baba muri Amerika bavuga ko bagize Intara ya Gatandatu y’u Rwanda n’amashyirahamwe asaga 20 bibumbiyemo, bagamije gufasha mu kubaka u Rwanda bifuza, kandi ko bahisemo ndetse bazakomeza guhitamo gukora ubukangurambaga mu miryango itandukanye kuzitabira amatora yegereje baha amajwi Perezida Kagame.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe