Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babaye abagabo bo guhamya intsinzi idasubirwaho y’u Rwanda imbere ya Argentine [AMAFOTO]

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye imikino yaberaga muri BK Arena!

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Argentine mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore; intsinzi yahise iruhesha itike y’imikino ya ½ cy’irangiza.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi uruhande rwa Minisitiri wa Siporo mushya, Nyirishema Richard bakurikiye umukino wabanje guhuza Lebanon n’u Bwongereza mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball y’Abagore cya 2026. Ubwami bw’Abongereza bwatsinze Lebanon amanota 77-72.

Uyi mikino uri kubera muri BK Arena, saa 20h00 hakuriyeho umukino wahuje u Rwanda na Argentine, ni umukino utari woroshye kuko ikipe yari gutsinda yagombaga guhita igera muri ½ cy’iri jonjora.

Nkuko byari byagenze mu mukino ubanza, Abakobwa b’u Rwanda babifashijwemo n’abarimo Bella Murekatete wari hejuru cyane begukanye agace ka mbere ku manota 20-13.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yihagezemo mu gace ka kabiri maze iragatsinda ku manota 9-7. Bagiye kuruhuka ari 27 y’u Rwanda kuri 22 ya Argentine.

Bella Murekatete, Ineza Sifa, Philoxy Destiney Promise na bagenzi ba bo baje mu gace ka gatatu bariye amavubi maze bagatsinda amanota 21-7 ni na ko batsinze agace ka nyuma ku manota 13-7 bahita begukana umukino n’amanota 61-38.

Hamwe n’iyi ntsinzi, nubwo u Rwanda rusigaje umukino umwe w’itsinda n’Ubwami bw’Abongereza, rwakatishije itike ya ½, rubaye igihugu cya kabiri nyuma ya Sénégal na yo yamaze gukatisha itike mu itsinda C.

Nyuma y’uyu mukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball, Cheikh Sarr yatangaje ko umukino usoza itsinda rya gatatu bazahuramo n’Ubwami bw’Abongereza uzaba ukomeye cyane kuko ari ubwa mbere bagiye guhura n’Ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane, taliki 22 Kanama 2024 Saa Mbiri z’ijoro muri BK Arena.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye imikino yaberaga muri BK Arena!

Nyuma y’intsinzi idasubirwaho y’u Rwanda Perezida Kagame na Madamu Jeannette banacinye akadiho!
Minisitiri wa Siporo mushya, Nyirishema Richard na we yari iruhande rwabo!

U Rwanda rurakoza kuri uyu wa Kane rukina n’Ubwami bw’Abongereza!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda