APR FC yitegura Azam yadukanye ubwoko bushya bw’imyitozo [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yitegura umukino wo kwishyura na Azam muri CAF Champions League yakajije imyitozo yibanze ku ugusatira izamu mu buryo Umunya-Sérbie, Darko Nović utoza iyi kipe atigeze abonanwa na mbere hose.

Ni ibikubiye mu bice byari bigize imyitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Kanama 2024 yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya stade Nationale Amahoro.

Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi hafi ya bose byitezwe ko n’ubundi bazifashishwa ku mukino wa Azam yewe n’Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe, Abanyarwanda: Kwitonda Alain batazira “Bacca” Elie Kategaya na Mugiraneza Frodouard batagaragaye ku mukino ubanza na bo bari kumwe n’abandi.

Iyi myitozo yagaragayemo amayeri yo gusatira ndetse bica amarenga ko hashobora kuzagaragara abakinnyi benshi b’abanyamahanga kurusha abakinnye umukino ubanza kuri Stade ya Azam Complex, i Chamazi muri Tanzania.

Ni imyitozo yagaragaje ko Umunya-Mali, Muhammadou Lamine Bah ashobora kuzakinishwa hagati mu kibuga. Yasize kandi umwe mu Banya-Nigeria hagati ya Nwobodo Chidiebere Johnson na Godwin Odibo abonye umwanya ubanza mu kibuga cyangwa bakakibanzamo bombi.

Biteganyije ko APR FC ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro na none, mu gihe ku wa Gatanu Azam FC na yo igomba gukorera imyitozo muri stade Amahoro, umunsi umwe mbere y’umukino nk’uko amategeko ya CAF abivuga.

Umukino ubanza wasize Azam FC ifite itike y’icyiciro gikurikiyeyo nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti yinjijwe neza na rutahizamu w’Umunya-Columbia, Johnier Blanco.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye iriya Azam FC ifitiye inzika mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatandatu Taliki 24 Kanama 2024.

Umunya-Mali, Lamine Bah!
Umunya-Nigeria, Godwin Odibo!
Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey!
Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka!
Clément Niyigena!
Mugiraneza Frodouard!
Ruboneka Jean Bosco!
Kapiteni Niyomugabo Claude!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya