Pasiteri Niyonzima Caude , ubuhanuzi bwe bwari bwavuze ko Imana yamuhishuriye ko Bamporiki Edouard atazafungwa , bwahawe urw’ amenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ aho bubaye ikinyoma ndetse akagaruka yivuguruza, mu cyumweru gishize nibwo ku muyobora wa YouTube hagaragaye amashusho ya Pasiteri Niyonzima yikoreye amabuye ari mu butayu ari gusengera abantu batandukanye barimo na Bamporiki.
Aho pasiteri yagize ati “Nazanye abantu mu mutima batandukanye barimo Yago na Bamporiki, Imana yambwiye ngo Bamporiki ntabwo azajya Mageragere.”
Ku wa 23 Mutarama 2023 , mbere ‘ isomwa ry’ urubanza rwa Bampariki nabwo yongeye kumwikana avuga ko isezerano ry’Imana rigomba gusohoza.Ati “Nk’umuhanuzi w’Imana, umucamanza nadategeka mukanya ko Bamporiki arekuwe asubikiwe igihano, nemeye ko nka pasiteri mutaranambaza, ndahita niyambura uwo mwambaro njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya.”
Uyu mupasiteri ubuhanuzi bwe ntacyo bwatanze kuko Bamporiki yatakiwe igifungo cy’imyaka itanu ndetse ahita afungwa.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagarutse ku magambo ya Pasiteri Niyonzima bamwe bibaza Imana yavugaga akorera itasohoje isezerano ryayo, abandi bibaza niba koko agiye gucuruza akabari nk’uko yabyemeye.
Nyuma y’uko ahawe urw’amenye kandi yongeye kugaragara asaba imbabazi avuga ko hari igihe Imana ishobora gutuma umuntu ariko ntigere aho yamutumye bigatuma ihindura ibyo yavuze, Ni ibintu byatumye benshi bamwita umutekamutwe ndetse bamwe bemeza ko ari ikimenyetso Cyiza Imana yashatse gutanga kugira ngo iburire abantu bizera abahanuzi b’iyi minsi cyane ko bamaze kuba benshi.